Ibihugu biravuka, bigakura; uko ni nako byagendeye u Rwanda. Inkomoko yarwo ni umusozi wa Gasabo. Mu mpinga y’uwo musozi hitwa i Rwanda kuva kera ari naho hatumye igihugu cyose kitwa u Rwanda. Abami n’ingabo zabo bari batuye i Gasabo bifuzaga kwagura igihugu, babitangira mu ntangiriro z’ikinyagihumbi gishize n’ubwo bamwe bavugako kwagura igihugu byaba byaratangiye mbere. Impugu bateraga bakayitsinda bayomekaga ku Rwanda bukaba ubutaka bwarwo. Rwakomeje kwaguka rutyo kugeza ubwo rwabaye kimwe mu biguhu by’ibihangange byari mu karere ruherereyemo.
Uretse iyo mpinga y’umusozi kuva kera yitwa i Rwanda ndetse n’ibigabiro biri hirya no hino, i Gasabo hari ibindi bimenyetso bigaragaza amateka yaho nk’inkomoko y’u Rwanda, ndetse bikanibutsa zimwe mu nzego zo mu Rwanda rwo hambere n’indangagaciro z’Abanyarwanda. Aha twavuga nk’ahantu hitwa ku Itorero , aho intore zatorezwaga bimwe mu bigize umuco wacu nko kubyina ndetse n’indangagaciro zirimo kuba intwari, kwihangana no kwitangira igihugu. Hari n’ahari amavubiro bavubiragamo imvura; ndetse hari n’aho umuhango w’umuganura waberaga, ubu hagaragazwa n’ibigabiro bibiri bishaje cyane biri ahitwa mu Marembo y’umuganura.
Nations are born and expand and so did Rwanda. Her cradle is the hill of Gasabo. The summit of this historical hill is called Rwanda and has given the name to the whole country. The monarchs and their armies who lived at Gasabo dreamed a big country and during the first centuries of the last millennium – although it may have been a little bit earlier – they started expanding it. From there, each new conquered land became the territory of Rwanda until it has become one of great nations in the region.
Apart from that thin place historically called Rwanda and the shrines scattered across the hill, today there are other places at Gasabo which recall not only its historical significance and sacredness as the nation’s cradle, but also remind us some of the traditional institutions and values of the people of Rwanda. Those places are Ku Itorero, a place of traditional school in which young boys learned elements of culture including performing arts, to be brave, patient and able to sacrifice for his country. There is also a place where a national meteorological station amavubiro was installed, as well as a place of umuganura (First-Fruits Festival) house today marked by two old trees forming a form of entrance amarembo.