Ibigabiro bya Rubengera

MuRukariRubengera iherereye mu karere ka Karongi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Mu mateka y’uruhererekane nyemvugo, ubundi hitwa mu Bigabiro bya Rubengera bisobanura ko hahoze urugo rw’umwami. Koko rero hari hatuye umwami Kigeri IV Rwabugiri . Uretse kuba harahoze urugo rw’umwami, Rubengera wari umurwa uhatse byinshi ku muco n’ubukungu bw’u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n’uko ariho honyine habereye imihango y’umuganura incuro nyinshi – incuro ndwi – ni ukuvuga mu w’1874, 1875, 1879, 1880, 1881, 1891, 1892.
Umuganura wari umuhango ngarukamwaka, ukaba ari nawo wari umuhango uruta iyindi. Wizihizwaga ku rwego rw’igihugu ndetse no mu muryango. Ku rwego rw’igihugu, umusaruro w’ubwoko bwose waturutse imihanda yose wamurikirwaga umwami kugirango aganuze rubanda. Ku rwego rw’umuryango, umuganura wahuzaga abagize umuryango bose n’abaturanyi babo, ibirori byawo bikayoborwa n’umukuru w’umuryango. Abantu barahuraga bagasangira ibyo kunywa no kurya, bakishimira umusaruro bagezeho muri uwo mwaka, bakanahiga imihigo bazesa mu mwaka ukurikiyeho. Mbese umuganura wari ingenzi kuko wahuzaga Abanyarwanda bakiyumvamo koko ko basangiye igihugu n’umuco wacyo. Watezaga imbere ubumwe bw’igihugu, ubusabane hagati y’abaturage n’abayobozi, ababyeyi n’abana, imiryango n’inshuti.
Ubu umuganura ni kimwe mu bigize umuco wacu kuva kera u Rwanda ruvomamo ibisubizo by’ibibazo ruhura nabyo muri iki gihe. Wizihizwa ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Kanda hano umenye byinshi ku muganura.

MuRukariRubengera heritage site is located in Karongi district in Western Rwanda. In oral traditions, it is referred to as Ibigabiro bya Rubengera, meaning the state’s shrine. This is because there was a residence of King Kigeri IV Rwabugiri. Apart from hosting a royal palace, Rubengera was one of important cultural and economic centers of Rwanda. Its past cultural and economic significance is proved by being the unique place with the national record of hosting umuganura rite (First-Fruits festival) many times (7 times – in 1874, 1875, 1879, 1880, 1881, 1891, and 1892).
Umuganura was an annual event and the first national rite in order of importance. It was performed on both national and family level. On national level, different types of harvest from countrywide were presented to the king and displayed to the public. On the family level, umuganura event gathered an extended family and neighbors under the chairmanship of its chief. It was an event during which people gathered and shared drinks and food; enjoyed their annual achievements, and planned for the following year. In other words, it was an important event during which Rwandans gathered and felt that they belong to one country and share a common culture. It promoted the national unity, the conviviality between the populace and leaders, parents and children, families and friends. Today umuganura is one of the Home Grown Solutions – culturally owned practices and is celebrated each year on the first Friday of August. Please click here for more information on umuganura.