Ubuhinzi

Kuva kera kugeza ubu, ubuhinzi niwo murimo w’ingenzi utunze abantu benshi mu Rwanda. Uretse ibihingwa ngengabukungu nka kawa n’icyayi byaje mu gihe cy’ubukoroni, ubundi Abanyarwanda bahinga ibihingwa ngandurarugo akaba aribyo bibatunga. Kugeza mu wa 2009, umusaruro w’Abanyarwanda 87% wari ushingiye ku buhinzi. Umwaka ugengwa n’ibihe: ibihe by’imvura n’iby’izuba, gutera imyaka no guhinga imirima. Iyo imyaka ibaye myiza cyangwa mibi igaragaza ko hazabaho kweza cyangwa kurumbya, ibyo bigatera gukungahara cyangwa gukena.
Mu Rwanda rwo hambere, umusaruro bawuguranaga ibikoresho, nk’intwaro, ibikoresho byo mu rugo, bakanawutangaho amakoro y’ibutware. Ari umugore, ari umugabo, bose barahingaga ariko umugabo akaba ariwe utema. Guhera mu myaka ya 2000, Guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu kuvugurura ubuhinzi gakondo bugasimbuzwa ubuhinzi bwa kijyambere busagurira amasoko. Niyo mpamvu umusaruro ukomoka ku buhinzi wikubye kabiri guhera muri 2007 ndetse n’icyizere cyo kwihaza mu biribwa cyariyongereye. Kanda hano umenye byinshi ku buhinzi mu Rwanda.

Historically, agriculture in the form of subsistence farming was and continues to be the major occupation of most of Rwanda’s people. The exception was coffee and tea – cash crops introduced in the colonial period. Until 2009, agriculture constituted the main source of income for 87% of Rwandans. The annual calendar is marked by rainy and dry seasons, the planting and cultivating of the fields. Good or bad crops meant prosperity or famine in the coming months. In traditional Rwanda, crops provided the means for acquiring tools, arms, and utensils as well as paying tribute to the chief. Both men and women cultivated, but only men used axes and knives. Since the 2000’s, the Government has worked on restructuring agriculture to replace subsistence farming with a fully monetized, commercial agricultural sector. As a result, agricultural production has doubled since 2007 and food security is improving considerably. For more information on agriculture in Rwanda, please click here.