Ubworozi

Mu Rwanda rwo hambere ubworozi bwibandaga ku nka. Bororaga n’intama, ihene n’inkoko. Ahanini inka yatungirwaga amata. Mu misumbanire y’umumaro hagakurikiraho inyama, impu, amaraso, ibyaziha, imitsi,
amagufa n’amahembe. Inka yari ifite uruhare rukomeye mu butegetsi no mu mishyikirano y’abantu bo mu Rwanda rwo hambere.
Hari amoko menshi y’inka ariko ayari azwi cyane ni:
   -inkuku cyangwa inka zisanzwe : zifite ubunini buri mu rugero ; ziracinyiye
   -ibigarama : ziri hagati y’inkuku n’inyambo. Zifite amabara anyuranye, ubunini buri mu rugero n’amahembe maremare yagutse mu imerero
  -inyambo, inka z’umwami : zabaga ari imikara cyangwa ibihogo. Zabaga ari nini, zifite amahembe maremare ahese buziga cyangwa urugari. Zaratoranywaga zigatozwa imyitozo y’imurikwa ibwami.
Ahagana muri 1940-1955 umubare w’inka wakabakabaga igice cya miriyoni. Mu 2003, mu Rwanda hari inka 991, 697. Umubare wazo ugenda ugabanuka buhoro buhoro kubera ko politiki y’ubworozi iriho igamije kongera umusaruro ukomoka ku nka ariko hakagabanywa umubare wazo mu rwego rwo kwita kubidukikije. Niyo mpamvu inka za Kinyarwanda zisimbuzwa izitanga umukamo utubutse buhoro buhoro. Kanda hano umenye byinshi ku nka mu muco nyarwanda ari kera ndetse n’ubu.

LIVESTOCK FARMING – Traditionally, Rwanda’s primary animal husbandry was cattle raising. Sheep, goats, and chickens formed a lesser part of production. Milk was the principal product of cattle husbandry. Other products in order of economic interest included: meat, skin, blood, nerves and tendons, bones and horns. Cattle played a principal role in the political structure and social relationship in traditional Rwanda. There were many types of cattle, but the most common were:
   -inkuku (common bovine): medium size; stocky, short horns;
   -ibigarama (intermediate type): coats of different colors, medium size, long horns with large bases; and
   -inyambo (noble cows): a dull black or reddish brown coat, tall, very long horns pointed upward in a semi-circle or in the shape of a lyre. They were selected, raised, and trained for royal parades.
Around1940-55 Rwanda had about a half million cattle. In 2003 the total cattle population was 991, 697. This population is decreasing gradually as the current agricultural policy aims at intensifying production and reducing the total cattle population to ensure that there is no environmental degradation. For this, poor performing local breeds are progressively being replaced with improved breeds. For more information on the cow in Rwandan culture today and in the past, please click here.