Ububumbyi

Ububumbyi ni umwuga umaze imyaka irenga 2000 ukorwa mu Rwanda. Ababumbyi babumbaga ibikoresho byo mu rugo bitandukanye byakoreshwaga mu guteka, kubika no gutwara ibiribwa n’ibisukika. N’ubwo ibikoresho bibumbye bitagikoreshwa mu ngo cyane kubera iyaduka ry’ibikoresho bikoze mu byuma na palasitiki, ikoreshwa ry’ibibindi bimwe na bimwe ntiryakendereye burundu. Inkono ziteka n’ibibindi biterekwamo inzagwa biracyakoreshwa mu gihugu hose.
Uretse inkono ziteka, hari amoko menshi y’ibibindi yakoreshwaga ibintu bitandukanye akenshi bitewe n’ingano yabyo. Hari amoko menshi y’ibibindi by’inzoga nk’inkonivuga, ikibindi, inkurubindi, injyabwami cyangwa umuyumbu, n’imperezo. Hari n’ibibindi byakoreshwaga mu mihango itandukanye nk’urweso/akeso, intango, akabindi k’isabiro, n’imperezo.
Kera cyane ababumbyi banabumbaga udukono duto cyane twatwarwagamo imitsindo cyangwa ibindi byakoreshwaga mu mihango imwe n’imwe. Utwo dukono twarimo agacuma, igicunga cyangwa igicumbi, akagenzo cyangwa imbindi, na minwibiri.

Pottery has been practiced for more than 2000 years in Rwanda. Potters produced the important part of utensils for cooking, storage and transport of liquids and food. Though its importance in the household has diminished today, following the introduction of metal or plastic utensils, the use of certain types of pots has not completely disappeared. Cooking pots as well as those used in grain or banana beer serving and storage are still in use countrywide.
Apart from cooking pots, there were other many types of pots with various uses often depending on their size. These were beer pots generally called ibibindi such as inkonivuga, ikibindi, inkurubindi, injyabwami or umuyumbu, impererezo; and symbolic and ceremonial pots including urweso/akeso, intaango, akabiindi k’isabiro, and imperezo.
Long ago, potters also used to make tiny containers for carrying amulets or other gadgets used in some cults. These included Agacuma, Igicuunga or igicuumbi, Akageenzo or imbiindi, and Minwibiri.