Ububaji

Ububaji – Ababaji babazaga ibikoresho bitandukanye harimo: inti z’amacumu n’ibihosho, amabano y’imyambi, inturubiko n’inyenge, inkingi z’amazu n’imyashi, ibirindi n’imihini, ibyima n’ingoma, imivure, ingabo, n’ibikoresho byinshi bikenerwa mu mirire n’iminywere. Muri iki gihe ububaji buragenda bukendera kuberako ibiti by’ubwoko bwiza kandi binini bitagihagije. Byongeye kandi, gutema ibiti bicanwa byatumye ibiti bibazwa birushaho kuba ingume.
Iyo bamaraga gutema igiti barambagije, bagicagamo ingeri bakoresheje intorezo cyangwa umuhoro, hanyuma bakakibajisha imbazo. Mu kubaza ibikoresho bifukuye, bakoreshaga ibirimyo bifite imiterere inyuranye. Ibikoreshwa mu kunonosora ni urukwaruzo rufite ibirindi bibiri, ingongo, imigera, imiseno n’ubujeni bukomoka ku bimera.

Woodwork – Woodworkers produced many different types of wooden objects: spear shafts, round arrow shafts, awls used for piercing the reeds used for attaching, pillars to sustain hut ceilings, tool handles, stands, drums, shields and food receptacles.
Today, hand-carved objects are becoming quite uncommon because of deforestation, which has caused a lack of quality trees of sufficient size. In other words, because wood is important for cooking, wood for carving is a precious and rare commodity.
Technically, the selected wood was cut with an axe and/or a billhook and carved with an adze. Gouges of various shapes were used to hollow out containers. The finishing was carried out by means of a double-handled plane, knives, awls for carving or engraving, and rough leaves were used to polish the wood with vegetable glue.