Ubucuzi

Ubucuzi – Mu isi hose, gutangira gukoresha icyuma byazanye impinduka nini mu mateka ya muntu. Mu Rwanda, ubucuzi bwatangite mu mpera z’ikinyagihumbi kibanziriza ivuka rya Yezu cyangwa mu binyejana bya mbere byarikurikiye. Uko ubucuzi bwateraga imbere ari nako bukwirakwira mu karere, bwagiye buhindura imibereho y’abantu buhoror buhoro mu bijyanye n’ubukungu; umuco na politiki, ndetse buza guhinduka inkingi ya mwamba mu muco w’igihugu. Uretse kuba ubucuzi bwaragize umumaro ugaragara nko gutuma haboneka ibikoresho byifashishwa mu buhinzi bigatuma guhahirana bitera imbere n’umubare w’abaturage ukiyongera; hakaboneka intwaro zo guhashya umwanzi no kwagura igihugu; bwanakoreshwaga mu mihango n’imigenzo yagize uruhare mu gukomeza no kubahisha ingoma. Mu yandi magambo, ubucuzi bwagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba igihugu cy’igihangange. Abanyaburayi baje, ubucuzi bwateshejwe agaciro, burakendera ndetse buribagirana bitewe n’iboneka ry’ibyuma bikorerwa mu nganda.
Ese waba ufite amatsiko yo kumenya uko abacuzi b’Abanyarwanda bashongeshaga ubutare bakabuvanamo icyuma?

Ironworking – Throughout the World, the advent of ironworking technology has marked a distinct era in human history. In the territory which has later become Rwanda, that technology started in the last centuries of the first millennium B.C if not at the beginning of our era. As it developed and spread across the region, gradually ironworking technology shaped a new mode of life economically, culturally and politically and later became “a cultural pillar” of the kingdom. Beyond its utilitarian function such as providing agricultural tools, which enabled population growth and economic exchange; weapons used for defeating enemies and expanding the territory; ironworking technology was imbedded within ritual and symbolic sphere and contributed to the consolidation of central power. In other words, it has largely contributed to the grandeur of Rwanda. But when Europeans arrived, that technology was made obsolete and completely buried under the layers of History by the widespread availability of scrap iron. Are you eager to know how smelters managed to transform natural objects (iron ore) into cultural artifacts (iron tools)?