Imbyino

Kuva kera imbyino n’indirimbo zagiraga uruhare rukomeye mu gihugu, ari mu rwego rwa politiki, ari mu byerekeye ubukungu, ari no mu bireba imibereho y’abaturage. Abacuranzi bakoreshaga ibikoresho bitandukanye bitewe n’ubwoko bwa muzika: indirimbo, indirimbo ziherekejwe n’ibicurangisho, indirimbo ziherekejwe n’ibicurangisho n’imbyino, na muzika itangwa n’ibicurangisho byonyine. Indirimbo zari ukwinshi, zikaririmbwa mu gihe runaka: hari ibisigo biririmbwa (urugera), indirimbo z’inka (amahamba), ibihozo, indirimbo z’abahigi (amahigi), indirimbo z’ingabo, indirimbo z’intore, indirimbo z’abasare (amasare) n’izindi.
Imidiho gakondo iranyuranye. Ihuza iteka abantu benshi. Kera abagabo bagiraga imibyinire yabo, abagore bakagira uwabo mwihariko. Buri gihe ababyinnyi baba bahimbawe, bikagaragarira mu maso yabo, mu gutega amaboko no kuvuna sambwe.
Imihamirizo y’intore yanyuraga ijisho kurusha ibindi. Intore zaremwaga n’abana batoranywaga ahanini mu miryango ikomeye. Bajyanwaga ibwami cyangwa ku mutware ukomeye, bakahakorera imyitozo kandi bakahigira byinshi bizatuma bavamo ingabo, intore z’umutwe, ndetse n’abategetsi b’ingeri zose.
Ikindi kintu cy’ingenzi mu mbyino n’indirimbo byo hambere ni ukuvuza ingoma. Ingoma ziri mu byiciro bitatu: ingoma z’imihango zakoreshwaga mu mihango y’ibwami; ingoma z’ingabe zarangaga ubutegetsi bwa cyami; n’ingoma z’imivugo. Ingoma z’imihango n’ingoma z’ingabe ntizakoreshwaga muri muzika.

Traditional Rwandan performing arts played an important role in political, economic and social life of the country. Musicians used a variety of instruments depending on the type of the music: vocal, vocal-instrumental, vocal instrumental accompanied by dancing and instrumental only. Traditional Rwandan songs consist of many categories and were sung in specific contexts. There were songs for praising the dynasty urugera, pastoral songs amahamba, lullabies, love songs, complaining, ibihozo, hunting songs, amahigi, warrior songs, indirimbo z’ingabo, songs accompanying the warriors dancers, indirimbo z’Intore, paddlers songs, amasare, praise songs ibyivugo, chanted dynastic poetry,ibisigo etc.
There are varieties of traditional dances, and are always performed in a group. Male and female dancers follow different expressive rhythms characterized by common postures, positions of the arms, and typical movements of the head.
The warrior-dancers, intore, are the best performers. Traditionally, they were trainees recruited from among the children of upper-class families who received a comprehensive training at the king’s court or at the homes of important chiefs. At the same time, they constituted a corps of militia, ballet troupes, and future political and military leaders.
Another important aspect of traditional Rwandan performing arts is drumming. Note that there were three types of drums: ritual drums, ingoma z’imihango, used in royal-related rituals; dynastic drums, ingoma z’ingabe, which were a part of the royal insignia-symbol of power; and music drums (which resonate) ingoma z’imivugo. The first and second types of drums had no music role.