Imyemerere

Imyemerere – Kuva kera Abanyarwanda bemeraga ko habaho Imana isumba byose, igategeka byose. N’ubwo nta hagenewe kuyisengera cyangwa uburyo bwo kuyihimbaza byabagaho, Abanyarwanda bubahaga Imana kandi bakayishimira. Iyo myemerere igaragarira mu mazina bitaga abana babo arata ubushobozi n’ibikorwa by’Imana.
Bemeraga kandi ko nyuma y’urupfu hari ubuzima, bityo kuvugana n’abakurambere bikaba bishoboka. Abanyarwanda bemeraga ko umuntu n’ibibaho byose ari iby’igiciro kinini, kandi ko umugenga wabyo ari umwe ariwe Imana. Abantu rero bagahagararira Mana uwo. Iyo myemerere igaragarira mu migani itandukanye n’imvugo zakoreshwaga mu busizi nko kuvuga ngo “Umukama uyu akamirwa n’ Imana, natwe akadukamira amata agakwira….” Cyangwa ngo “Uwo Imana ihaye irobe agirango arusha abandi guhinga”.
Ariko rero Abanyarwanda bari bazi ko hari n’itandukaniro hagati y’imana zisanzwe n’Imana –Rurema; n’ubwo hari n’aho zihuriye. Ikindi ni uko Abanyarwanda bagenderaga ku mihango, imigenzo n’imiziririzo yatumaga babaho neza.

Belief system – Traditionally, Rwandans believed in the existence of a supreme being called Imana (God) who totally dominates the universe. Though there was no temple, nor worship, Rwandans addressed supplications and thanks to God. That way of believing is noticed through the names they gave to their children evoking various attributes and activities of Imana.
They also believed that after death there is a life, hence communication with ancestors is possible.
Rwandans believed that the man and his cosmic environment are sacred realities, and only Imana is their unique absolute master. There, people are managers and ministers of Divine Providence. That way of believing is illustrated by different proverbs and verses of poetry such as Umukama uyu akamirwa n’ Imana, natwe akadukamira amata agakwira … (this ruler drinks milk milked by Imana, in his turn, he milks for us, and so the milk becomes abundant); or Uwo Imana ihaye Irobe agirango arusha abandi guhinga (He who receives a loaf of dough from Imana imagines he grows better than others).
However, Rwandans distinguished the existence of imana and Imana, the creator; although they saw a relationship between them.
Lastly, Rwandans had a set of imihango, imigenzo and imiziririzo (rites, practices and taboos) which contributed to ensure wellbeing.